Hari ababyukana umujinya: Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku kuryamira iburyo cyangwa ibumoso
Birashoboka ko waba ubangukirwa no kuryamira urubavu rw’ibumoso igihe ugeze mu buriri, mu gihe undi we ashobora kubangukirwa no kuryamira urw’iburyo, byose ukabikora atari ku bushake.
Byagaragajwe ko aya mahitamo afite igisobanuro ku bwiza bw’ibitotsi uri bugire ndetse bikanagira icyo bivuze ku myitwarire yawe n’ubwoko bw’umuziki bukunyura.
Kuri iyi ngingo y’uruhande ruryamirwa, bishobora no kubaho ko abashakanye baganira ku ruhande buri umwe azajya aryamira bitewe n’uko ari rwo rumugusha neza, gusa ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cyo mu Bwongereza gikora matora cya Sealy UK, aho harebwe ku yitwarire y’abantu 1000 hashingiwe ku buryo baryamamo.
Ibisubizo byagaragaje ko abantu bakunda kuryamira urubavu rw’ibumoso, bigiramo uguhangana n’umujagararo ndetse n’umunaniro ukabije, bikanabafasha kumenya guca mu bibazo batuje, hakaniyongeraho ko itsinda ry’aba bantu baryamira urubavu rw’ibumoso, barangwa no kubona inshuti mu buryo buboroheye bakanahorana ibyiringiro bizima ku cyerekezo cy’ubuzima.
7Sur7 ivuga ko hari ubundi bushakashatsi nk’ubwo bwakozwe na hoteli yitwa Premier Inn, aho bwakorewe ku bantu bakuru bagera ku 3000 ku buryo ibyabuvuyemo nabyo bishimangira biriya byavuye ku bwa Sealy UK, mu gihe ku rundi ruhande, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakunze kuryamira urubavu rw’iburyo babona ikinyuranyo cy’ibyavuzwe ku baryamira urw’ibumoso.
Ikindi cyakomojweho, ni abantu bakunze kubyuka babanje ikirenge cy’ibumoso hasi, aho byagaragajwe ko aba akenshi bakunze kuba baryamiye urubavu rw’iburyo ndetse havuzwe ko aba badakunze kubyukana akanyamuneza ugereranyije n’ababa baryamiye urubavu rw’ibumoso.
Ibyiza ku bantu bakunze kuryamira urubavu rw’iburyo byagaragajwe, harimo ko bashobora kwinjiza menshi hagendewe ku bakoreweho ubushakashatsi bakomoka imihanda yose y’isi nubwo abaryamira ibumoso ari bo baba bafite amahirwe yo kubona akazi gahamye.
Aba b’ibumoso ngo baba bashobora no gutekereza mu buryo bwagutse kandi burimo inyurabwenge, bakanigiramo ubushobozi mu kubasha gukemura ibibazo nk’uko byagarutsweho na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Slumber Cloud mu bushakashatsi bwakozwe mu 2020.
Abaryamira urubavu rw’ibumoso byagaragaye ko bakunda imiziki ya karahanyuze, bagakunda filimi zirimo ibintu byo gushwana, ndetse bakanakunda kwisengerera ikirahuri cy’agatama mu gihe abakunda kuryamira urubavu rw’iburyo bo bakunda umuziki wa Rock, bakanakunda filimi z’imirwano.
Mu bantu bose babajijwe na Premier Inn, abagera kuri 75% bose bagaragaje ko baba bafite uruhande bakunda kuryamira ku buryo baba bumva batifuza kuruhindura.
Umusaya umuntu aryamiye byagaragajwe ko ushobora kugira ingaruka ku myitwarire ye.
share.
![]()


