🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group
Sunday, March 8, 2026

Ibyiza n’ibibi byo kunywa ikawa ku buzima bwa muntu

Ibyiza n’ibibi byo kunywa ikawa ku buzima bwa muntu

Ikawa iri mu bintu bikunzwe n’abantu benshi gusa bamwe bakayitinya batekereza ko ishobora kubangiriza ubuzima gusa ikawa ishobora kuba nziza cyangwa ikaba mbi ku buzima bwa muntu bitewe n’uburyo yafashwe.

Urubuga e-sante ruvuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba kandi akabasha kwibuka.Ikawa kandi itera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.

Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.

Uru rubuga rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.

Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.

 

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri zitandukanye n’ indwara z’umutima.

 

Kunywa amatasi agera muri atanu ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Loading

🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group

Related Articles

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group