- Intangiriro.
Mu mpera za buri mwaka w’amashuri, NESA itegura ibizamini bisoza ikiciro cy’amashuri abanza, ikiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye n’ igisoza amashuri yisumbuye. Ibyo bizamini bikorwa n’abanyeshuri bize neza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye kandi bujuje ibisabwa kugira ngo biyandikishe. Aya mabwiriza areba abanyeshuri basanzwe, ariko ntareba abakandida bigenga bashaka kuzakora ibizamini bya Leta mu mwaka w’ amashuri 2023/2024.
B. Igihe cyo kwandika abakandida
Kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 ku byiciro byose bizatangira taliki ya 26/02/2024 bizarangire kuri 31/03/2024.
C. Ni nde wemerewe kwiyandikisha nk’umukandida mu bizamini bya Leta, 20232024
Umukandida wiyandikisha gukora ikizamini cya Leta mu kiciro runaka agomba kuba ageze mu mwaka wa nyuma w’icyo kiciro mu gihe cyo kwiyandikisha, kandi yarize neza imyaka iwubanziriza. Ku mashuri yisumbuye hasabwa indangamanota z’imyaka 2 ibanziriza uwo umukandida arimo. By’ umwihariko:
- Umukandida wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) wemerewe kwiyandikisha agomba kuba yarize neza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nta mwaka n’umwe asimbutse.
- Umukandida wiga mu mwaka wa gatatu (S3) wemerewe kwiyandikisha agomba kuba yarize neza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nta mwaka n’umwe asimbutse.
- Umukandida wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu burezi rusange (S6), ikiciro cya gatanu (Level 5) ku bize amashuri yisumbuye ya Tekinike (TSS), n’ umwaka wa gatatu (Year 3) ku bize mu mashuri y’inyigisho mbonezamwuga (Professional Education: TTC & ANP), yemerewe kwiyandikisha mu ishami yizemo iyo yaryize neza kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu atarahinduye ishami cyangwa ngo asimbuke umwaka. Agomba kandi kugaragaza icyemezo cy’amanota y’ikizamini cy’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3 results confirmation).
- Ibireba abayobozi ku nzego z’ uburezi zitandukanye (Ishuri, Umurenge, Akarere):
- Ubuyobozi bw’ishuri ni bwo bwandikisha abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta, haba mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.
- Kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bikorwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga gusa muri School Data Management System (SDMS) kandi abakandida baba basanzwe banditse muri SDMS buri wese yarujurijwe imyirondoro ye neza kandi yarashyiriweho ifoto ye ngufi.
- Ubuyobozi bw’ishuri burasabwa kuzuza izo fishi (online registration forms), ibisabwa byose bikuzuzwa mu buryo bukwiye, kandi bikoherezwa kuri NESA bimaze kugenzurwa neza.
- Umwirondoro w’umukandida ugomba kuba wuzuye kandi ukandikwa mu buryo bukwiye butanyuranye n’ibigaragara mu irangamimerere. Muri rusange ku byiciro byose, hakenerwa ifoto, amazina y’umukandida, ay’ababyeyi cyangwa ay’umurera igihe ababyeyi bitabye Imana, igihe yavukiye, aho batuye (akarere, umurenge, akagali n’umudugudu), nimero y’irangamuntu na telefoni by’umwe mu babyeyi cyangwa umurera.
- Nomero umukandida azakoreraho ikizamini ihita itangwa na SDMS. Igihe NESA imaze kubyemeza, buri shuri rihita risohora mu mashini amafishi y’abakandida bose (printing of registration forms) akabikwa neza kugira ngo buri mukandida azahabwe ifishi ye agiye gukora ikizamini cya Leta.
- Abakandida bahuje amazina yose bahabwa nimero zidakurikiranye bakanakangurirwa kuzifata mu mutwe kugira ngo bitazateza urujijo mu gihe cyo kureba amanota yabo. Ntibyemewe kugira icyo wongera ku mwirondoro w’ umukandida mu rwego rwo gutandukanya abahuje amazina yombi.
- Mu guhitamo amashuri cyangwa amashami abakandida bazakomerezamo, yaba ayo bigamo bacumbika cyangwa aho biga bataha, hifashishwa lisiti zatanzwe na NESA zigaragara kuri website ya nesa.gov.rw. Ku mugereka w’aya mabwiriza hagaragara uburyo bushushanyije bugaragaza uko kwandika umukandida bikorwa n’uko bahitamo amashuri n’amashami.
- Abanyeshuri biga Inyigisho z’abunganira abaforomo (ANP), inderabarezi (TTC) n’ibaruramari (Accounting) yabumbiwe hamwe mu kiciro cy’Inyigisho Mbonezamwuga (Professional Education).
- Abakozi ba NESA bashinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu Karere bafatanyije n’Abayobozi b’Ishami ry’Uburezi ku Karere (DDE) bazaba bashinzwe gukurikirana imigendekere myiza y’icyi gikorwa cyo kwiyandikisha muri SDMS.
- Abashinzwe uburezi ku mirenge (Sector Education Inspectors/SEIs) basabwe gukurikirana umunsi ku wundi iki gikorwa, ndetse bakaka raporo buri shuri, buri munsi kugira ngo hatazagira umunyeshuri n’umwe usigara atanditse.
- Amashuri ya TTC arasabwa gufasha abakandida bigenga bifuza gukora ikizamini cya Leta muri TTC ku bijyanye n’amasuzuma ngiro kandi akazaborohereza mu gihe cyo gukora ibizamini bya Leta.
- Ku bakandida basoza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6, L3, Y3 ) bagomba kwandikwa hifashishijwe indangamuntu kandi imyirondoro yabo yo muri SDMS igahuzwa n’imyirondoro yabo yo muri NIDA (ID verification) kugira ngo hirindwe amakosa yakunze kugaragara mu myandikire y’amazina yabo byatumaga ibyangombwa byabo bisohoka birimo amakosa. Abatarafata indangamuntu bo bazandikwa hatifashishijwe indangamuntu ariko hakagenzurwa neza ko imyirondoro yabo yanditse neza.
- Iyo umuyobozi w’ishuri amaze kwandika umukandida, umubyeyi we ahita abona ubutumwa bugufi kuri telephone ye bumwereka ibigo n’ ibyo umwana yahisemo ashaka kwiga. Mu gihe rero umubyeyi atishimiye iryo hitamo cyangwa akabona amazina y’umwana yanditse nabi, yihutira kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo bikosorwe.
- Abayobozi b’amashuri barasabwa kubahiriza igihe cyateganirijwe iki gikorwa kuko nyuma yaho nta gihe kindi kizongerwaho.
Ikitonderwa:
Kugira ngo abakandida bafite ubumuga bunyuranye bahabwe ubufasha bakeneye, muri SDMS hashyizwemo uburyo umukandida yagaragaza ubumuga afite ndetse n’ubufasha bwihariye akeneye mu gihe azaba akora ibizamini bya Leta. Abanyeshuri bafite ubumuga, mu gihe biyandikisha, bagomba kugaragaza ubufasha bazakenera igihe bazaba bakora ibizamini bya Leta cyangwa se umwihariko wakwitabwaho mu gihe cyo gutanga imyanya mu mwaka wa mbere (S1) n’umwaka wa kane (S4, L3, Y3) by’ amashuri yisumbuye.
Bikorewe i Kigali ku wa 24/02/2024
Dr. BAHATI Bernard
Umuyobozi Mukuru
Summary of registration process for school-based candidates
![]()


