Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana emails z’uturere abashaka akazi ko kwigisha bashobora kuba bakoherezaho documents zabo, bityo urujijo rukaba ari rwinshi kuri abo bashaka akazi k’ubwarimu niba koko ayo makuru ari ukuri.
Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter ya Ringuyeneza Paul250, yandikiye REB abaza niba koko ayo makuru arigucicikana ariyo.
Mu magambo ye yagize ati “Ese @REBRwanda,@Rwanda_Edu ko twabonye list ya emails n’Uturere mwaba mwarasohoye imyanya yabarimu bakenewe mudusobanurire?”

REB yamusubije igira iti”Mwiriwe neza, nta matangazo ajyanye n’imyanya mishya aratangazwa. Murakoze”.
Mbere y’ubu butumwa bwa REB hari irindi tangazo ryaje risaba abari kohereza ama documents yabo kuri izo emails ko azateshwa agaciro bitewe n’uko nta tangazo ryigeze risohoka rimenyesha abashaka akazi k’ubwarimu uko bakohereza documents zabo.
Bityo rero abarimu bashaka akazi bakaba bashishikarizwa kudahubukira ayo matangazo kuko igihe nikigera bazabimenyeshwa.
Other posts
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()



Nukuri birababaje kubona abantu bakuru bakabaye aribo bafasha abantu kuva murujijo
Ahubwo aribo bakomeje kurubashyiramo
Kd nka ministeri
turabashimiye kuba mudatereriyo ahubwo muterwa ishyaka no kudaheza abantu murujijo
Turabibashimira murakoze.
Twari tuziko ibivugwa ari ukuri none turashimira minister y:uburezi idufashije kumenya amakuru yimbitse!
Wow, marvelous weblog layout! How long have you ever been blogging for? you made running a blog glance easy. The full glance of your web site is fantastic, as smartly as the content!!
We thankyou so much !!
Continue browsing and sharing !!
Thank yu for your support