Umutingito ukomeye cyane wari ku gipimo cya 7.6, wumvikanye mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Haiti, usenya inzu nyinshi ndetse wangiza ibikorwaremezo birimo imihanda.
Abantu 304 bamaze kumenyana ko bitabye Imana, ariko amakuru akavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru y’uwo.
Abandi barenga 1800 bari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’uwo mutingito.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mutingito, nubwo abatavuga rumwe na Leta bavuze ko ayo masezerano adafite ishingiro kuko ibikorwa bya ruswa n’umutekano muke bituma umutungo usanzwe ugenewe iterambere ry’abaturage unyerezwa.
Ari nayo mpamvu Haiti, iherereye ahantu hakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse n’imiyaga ikomeye, idafite uburyo buhamye bwo kwirwanaho mu gihe cy’ibiza.
Iki gihugu cyari kigihanganye n’ingaruka z’umutingito wabaye mu 2018 uri ku gipimo cya 5.1, ugahitana abantu 12 mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Icyakora uyu mutingito wari agatonyanga mu Nyanja ugereranyije n’uwari wabaye mu 2010, wari ku gipimo cya 7.1, ukaba warahitanye abantu barenga 200, abandi barenga ibihumbi 300 bagakomereka, mu gihe abarenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo, mu gihe 60% by’ibitaro byangiritse muri uwo mutingito.
Iki gihugu kiracyari mu guhangana n’ingaruka z’uyu mutingito ndetse n’uyu wabaye, wasenye nyinshi mu nyubako za Leta zirimo amashuri n’ibitaro byari bimaze imyaka irenga 10 bikorerwamo ariko bitarasanwa neza.
Ku rundi ruhande, Haiti yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara ukwezi, mu gihe kandi iki gihugu kimaze igihe gito gipfushije Perezida Jovenal Moise wishwe arasiwe mu rugo rwe.



Isoko y’inkuru: IGIHE,aljazeera.com
Izindi nkuru
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()


