Mu ikiganiro imboni cya RBA dukesha iyi nkuru. Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Leta ikomeje gukora byinshi biteza imbere umwuga w’uburezi.
Ibyo bikorwa harimo kubongerera 10% ku mushahara buri mwaka kuva 2019, amacumbi y’abarimu, gahunda ya Gira Inka mwalimu, guhabwa mudasobwa n’ibindi.
Dr. Uwamariya yavuze ko mwarimu azakomeza gutekerezwaho no kuzirikanwa haba mu mibereho ndetse no mu bumenyi harimo gukomeza kongererwa amahugurwa, guhabwa amahirwe yo kwiga n’ibindi byose byatuma umwuga w’ubwarimu utera imbere ugateza imbere n’abawukora.
Akomeza agira ati” Muri gahunda ya Girinka Mwarimu hamaze gutangwa inka 4,050 izatanzwe bwambere ni 2,132 izindi ziyongeraho ni izagiye zituruka mu kwitura, naho muri gahunda yo gutanga mudasobwa ku barimu hamaze gutangwa izigera ku 12,462 ibi bikaba bijyana n’amagurwa atandukanye.
Yasoje yibutse ko kubijyanye n’ubuzima rusange, abarimu nk’abandi Banywarwanda basabwa kwitabira gahunda yo kwikingiza COVID-19 kugira ngo ubwo amashuri azaba atangiye nta mwarimu uzaba usigaye atarikingiza cyane ko bari mu byiciro byoroherezwa guhabwa inkingo mbere y’abandi.
Izindi nkuru
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()



Ni byiza cyane mwarimu niyitabeaho
Ndabona mwalimu atekerezwaho cyane nihakomezwa gutekerezwa umushahara ugendanye n’uko isoko ibiciro bihagaze ku masoko. Ikindi gutanga mudasobwa kubarimu bimufasha mukazike ka buri munsi ni byiza ,ariko bakazitanga batarebye indi condition kuko iyo haje amacondition abayobozi b’ibigo bakabigiramo uruhari hazamo amarangamutima amahirwe agakomeza ahabwa abantu bamwe.