*IBYANGOMBWA BISABWA K’UMWALIMU USHAKA KWIMUKA AVA MU KARERE KAMWE AJYA MU KANDI*
*STATUS YIHARIYE Y’UMWALIMU YASOHOTSE KUWA 16/3/2020*
*INGINGO YA 54: Gusaba iyimurwa*
Umwarimu wifuza gusaba kwimurwa ava mu Mujyi wa Kigali cyangwa Akarere ajya ahandi,cyangwa guhindura ikigo cy’ishuri atanga ibi bikurikira:
1°ibaruwa ibisaba yandikirwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’Akarere w’aho ishuri yigishamo riherereye.iryo saba rikorwa nibura hasigaye ukwezi kumwe kugirango umwaka w’amashuri urangire.
2°icyemezo cy’uko yagize amanota y’isuzumamikorere atari munsi ya Mirongo irindwi ku ijana(70%)mu mwaka w’amashuri atangiyemo ubwo busabe;
3°icyemezo cy’uko afite imyitwarire myiza mu kazi gitangwa n’umugenzuzi w’uburezi ku rwego rw’umurenge amaze kugisha inama Umuyobozi w’ishuri Umwarimu yigishamo.
4°icyemezo gitangwa n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’Akarere w’aho ishuri yifuza kujya kwigishamo riherereye kigaragaza ko aho yifuza kujya kwigisha Hari umwanya.
5°icyemezo gitangwa n’umuyobozi w’ishuri yigishamo kigaragaza ko aho yigisha ntacyuho kizahasigara mugihe yaba yimuwe.
*Ingingo ya 56:Igihe cy’iyimurwa ry’umwarimu*.
Umwarimu ntashobora kuva mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu karere ngo yimurirwe ahandi,mbere y’uko umwaka w’amashuri urangira.Icyakora, umwarimu ashobora kwimurwa atabisabye,bikozwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’Akarere hagati mu mwaka w’amashuri ku bw’inyungu z’akazi.
Umwarimu ntashobora kwimurwa atararangiza igihe cy’igeragezwa.
![]()






Yewe namwe mwigiza nkana pe ubwose umwarimu utasiga icyuho yaba yaramaze iki aho yarari yabase ahemberwa ubusa
Ikindi ibyo kuvuga ngo ibaruwa yemeza umwanya ubu ko baba bagaragaje ahari imyanya muba mushaka ibaruwa yiki ko bishobora gukurura ikimenyane mukwemerera umuntu umwanya ko uhari
Mugerageze mureke kugora abarimu kuri mutation nibura mutange nka 3 years
Nibijye online kugirango hatazajya hazamo icyenewabo yenda ibe nka google form tujye tuyuzuza kuri buri ngingo yo kuzuza mushyiremo data zangombwa
Eg. Izina uwuzuza niyibonamo azaba abyujuje ……. navuga byinshi ariko nyabuna muhe agaciro ibyifuzo by’abarimu.
Hari abarimu baba kdi bashaka kwigira muri za boarding school bakurikiye prime jyewe numva yavaho hose ahubwo ikemezwa hose ikajya kuri salaire
Nge ndabona arukugora abarezi, kuko akenshi ntago ushobora kuba ahantu ngo ,habure gusigara icyuho, Kandi nanone ntushobora kujya ahatari umwanya ,cyaneko baba ,banayishuize kw’isoko ,ahubwo nge ndabona Ibi bintu buzakurura , ruswa ,hagati y’ukeneye n’utanga akazi, .ukombibona nk’umurezi Wenda ni agerageze babishyire online , nibyanga bongere salaries , bityo umurezi ajye abona Basic needs ,Aho yoherejwe .ese ubundi ugerera nyije n’abandi bakozi ,nubona abarezi duhabwa agaciro nkuko bikwiriye?
Mbona bitoroshye na gato ko umuyobozi w’ikigo yaha icyemezo umwarimu ngo agende mu gihe yaba adafite uwaje amugana amusaba kuza gukora ku kigo ayoboye.
None se kuki hitabwa ku cyuho cyaho umwarimu avuye ntihitabwe kucyuho Kiri aho ashaka kujya kdi naho gihari.
Iyi status ikwiriye guhindurwa pe
Ahaa uburezi na vuruvuru ni danger arko bibe fair nukuri abarimu twegere family kbx kuko duhembwa make kbx
Abarimu turagorwa
Tuvuze kugusoza igihe cy’igeragezwa usanga abarimu batangiye MUTARAMA 2020. Ubu ibyo bigeragezo byararangiye ariko ntibarabona amabaruwa ya burundu. None ndabona arirwo rwitwazo. Ngo bo nibasigare.
Ntago ari ibintu byoroheye mwalimu kuba yabanza kumenya niba ahavuye ntacyuho. Ngewe ndumva mwatworohereza mugashyira application online ukeneye kwimuka naho ashaka kwimukira bikuzuzwa noneho mbere yo gutanga akazi kubarimu bashya hakajya habanza kunyuzwa amaso muri za application za mutation. Murakoze cyane