WhatsApp ntizongera gukora muri telefone zishaje zakozwe na Samsung, Apple, Huawei n’izindi. Whatsapp yakunzwe kandi igikunzwe nabantu benshi kwiyisi ntizongera gukora mu bwoko bwa telephone atakigezweho guhera kuri taliki 31 z’ukuboza 2022.
Uhagarariye uruganga rwa WhatsApp yaravuze ati “Telephone ndetse nibizikoze byose bigenda bihindagurika, natwe rero ningombwa ko tugenda tureba niba system zakorewe ayo ma telephone bikwiranye, izi telephone zishobora kuba zitakigifite ubwirinzi bugezweho”.
Yakomeje avuga ati “Guhitamo ubwoko bwama telephone duhagarika, nuko ziba zitakigezweho kandi zikoreshwa nabantu bakeya”.
Ibi ntibivuzeko WhatsApp izahagarara burundu kuma telephone ashaje yose – ahubwo nuko bitazakunda ko habaho kuzamura murwego abenshi tuzi nka (UPDATE) mundimi z’amahanga, hanyuma hakazazamo ibibazo ntanigisubizo gihari cyo kubikemura.
Niba bigishoboka, zamura murwego (update) system ikoze telephone yawe ubundi ukomeze ukoreshe WhatsApp. Niba telephone yawe itabishobora, Bizaba ngombwa ko Ugura indi telefone nshanshya.
Dore urutonde rwubwoko bwa telephone zitazongera gukoresha WhatsApp kuva taliki 31 ukuboza 2022.
- iPhone 5
- iPhone 5c
- Archos 53 Platinum
- Grand S Flex ZTE
- Grand X Quad V987 ZTE
- HTC Desire 500
- Huawei Ascend D
- Huawei Ascend D1
- Huawei Ascend D2
- Huawei Ascend G740
- Huawei Ascend Mate
- Huawei Ascend P1
- Quad XL
- Lenovo A820
- LG Enact
- LG Lucid 2
- LG Optimus 4X HD
- LG Optimus F3
- LG Optimus F3Q
- LG Optimus F5
- LG Optimus F6
- LG Optimus F7
- LG Optimus L2 II
- LG Optimus L3 II
- LG Optimus L3 II Dual
- LG Optimus L4 II
- LG Optimus L4 II Dual
- LG Optimus L5
- LG Optimus L5 Dual
- LG Optimus L5 II
- LG Optimus L7
- LG Optimus L7 II
- LG Optimus L7 II Dual
- LG Optimus Nitro HD
- Memo ZTE V956
- Samsung Galaxy Ace 2
- Samsung Galaxy Core
- Samsung Galaxy S2
- Samsung Galaxy S3 mini
- Samsung Galaxy Trend II
- Samsung Galaxy Trend Lite
- Samsung Galaxy Xcover 2
- Sony Xperia Arc S
- Sony Xperia miro
- Sony Xperia Neo L
- Wiko Cink Five
- Wiko Darknight ZT
WhatsApp isaba kubakoresha iPhone byibuze kuba bafite system muri telephone yabo iri hejuru y’ikenda (iOS 9), naho abakoresha Android kuba bafite 4.3 kuzamura (Android v4.3 and above).


![]()


