Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari two mu Ntara y’Iburengerazuba bashimye Leta y’u Rwanda, yabatekerejeho ikabagenera moto bavuga ko zizabaruhura imvune, zikanabafasha gutanga serivise yihuse ku baturage.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, ari nako ka mbere iki gikorwa gikorewemo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Mukankusi Marie Josiane, rushingwangerero mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo yavuze ko hari igihe habaga ikibazo nijoro akabura umumotari wamugeza aho ikibazo kibereye.
Ati “Ubwo tubonye moto ahantu hose tuzajya tuhagera kandi bitatugoye. Igihe havutse ikibazo duhite tukigeraho utiriwe ubanza guhamagara umumotari ngo ngwino untware”.
Ndagijimana Eric Nakata, uyobora akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekel yavuze ko basa n’abatuye umutwaro uremereye kuko ingendo zabagoraga cyane kubera imiterere y’akarere.
Ati “Twari tugowe pe. Nyamasheke ni akarere k’imisozi miremire kandi n’imihanda yacu ntabwo iragera ku rwego rushimishije cyane kandi umuturage wa none akeneye umuyobozi umwegera. Imiyoborere myiza y’igihugu cyacu ntabwo ari vuga numve ni kora ndebe”.
Nkusi Moise, ukorera umufatanyabikorwa wakoranye n’akarere ka Nyamasheke kugira ngo izi moto ziboneke yavuze ko buri gitifu yahawe moto nshya, ifite casque ebyiri ndetse anahabwa ubwinshingizi bwa byose (tout risque).
Ati “Tunatanga garanti y’umwaka tumukorera serivise, tumumenera amavuta kuva ku birometero 1000 kugera ku 2000. Ikindi tuba dufite abatekinisiye umuntu ugize ikibazo ari ahantu mu misozi bafite nomero zacu bazajya baduhamagara tubafashe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, yavuze ko izi moto zahawe ba Rushingwangerero kugira ngo bajye babashha gutanga serivisi inoze bafite inyoroshyangendo.
Ati “Ni igikorwa twateguye tubigiriwemo inama n’ ubuyobozi Bukuru bw’igihugu kugira ngo tubafashe kuzuza inshingano. Ubuyobozi bw’Akarere bwabageneye uburyo bwo kubunganira mu kwishyura izi moto ndetse no kubona amavuta kandi tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo zitange umusaruro zitezweho”.
Meya Mukamasabo yavuze ko ibi babikoze kugira ngo Gitifu abashe gutabara vuba aho bikenewe mu rwego rw’umutekano ariko kandi no mu kazi ka buri munsi bibafashe kugera ku bikorwa, hatangwe raporo bigereyeho.
Kuwa 28 Ukuboza 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuye abayobozi bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ba gitifu b’utugari bamubwira ko mu bituma abaturage batabona serivise ku gihe harimo no kuba ba gitifu badafite inyoroshyangendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kuri iki gikorwa asaba abakozi bahawe moto kuzikoresha neza bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage mu tugari twabo.
Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’utugari 68. Ku ikubitiro abahawe moto ni 33, abandi basigaye nabo ubuyobozi buvuga ko zizabageraho mu gihe cya vuba.


![]()


