Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko guhera mu mwaka utaha w’amashuri, igiye gutangiza amasomo ajyanye n’imikorere y’indege azwi nka Aeronautics na Aerospace yaba mu buryo ikora, uburyo yubatswe ndetse n’uko yakanikwa mu gihe yagize ikibazo cya tekinike.
Iyi kaminuza ivuga ko yamaze gutegura integanyanyigisho z’aya masomo ku buryo mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 azatangira gutangwa, ubwo azaba yamaze gusuzumwa n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).
Umuyobozi w’Ishami rya Siyansi n’Ikorabuhanga (SCT), Gatare Ignace, yavuze ko bahisemo kongera aya masomo mu yandi bigisha, bagendeye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Hari amasomo ya siyansi twari dusanzwe dufite, twahisemo kongeramo aya tugendeye ku mihindagurikire y’isoko ry’umurimo ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibijyanye n’indege haba mu Rwanda no hanze.”
Yakomeje asobanura ko ibi bazabifashwamo na Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ‘Kent State University’, izabunganira mu bijyanye no kongera ubumenyi.
Ku kijyanye n’amafaranga y’ishuri azishyurwa n’abazajya kwiga aya masomo, azaganirwaho HEC yamaze gutanga uruhushya rwo gutangiza amasomo.
Gatare yavuze ko batarashyiraho igiciro cy’amafaranga y’ishuri ariko uko byagenda kose kizaba gihendutse kurusha uko abanyeshuri bajyaga kwiga hanze.
Abanyeshuri biga aya masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyura hagati y’amadorali 56.000 na 27.300 ku mwaka, abiga mu Burusiya bishyura amadorali ya Amerika angana na 2100 ku mwaka.
Isoko y’inkuru: IGIHE
Izindi nkuru
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()


