Bamwe mubasabye akazi ko kwigisha bagashyirwa kuri list itegereje, bari koherezwa ubutumwa bugufi na numero ya telephone ariyo 0785213448 ibasaba kuyihamagara kugira ngo bahabwe akazi.
Ubutumwa buri koherezwa abo bari kuri list itegereje (waiting list) bugira buti”REB kubufatanye n’akarere turakumenyesha ko wavugana n’ushinzwe umurimo bitarenze saa saba kuri numero 0785213448 uhabwe ikigo na konti”.
Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter ya @joelNSHIMIYIMANA1 wandikiye REB abaza koko niba ayo makuru yizewe, REB yabyamaganiye kure ivuga ko ntamuntu REB yahaye izo nshingano.
Ubutumwa bwa Joel NSHIMIYIMANA buragira buti”Mwiriwe neza @REBRwanda hari numero ya telephone (0785213448) iri kwandikira abantu message ibasaba kuyihamagara kugirango ngo bahabwe akazi mutubwire niba ayo makuru ariyo?
Akomeza agira ati”Iyi ni message boherereje imwe mubatse akazi ubushize bakaba bari kuri waiting list”
REB nayo yamusubije igira iti”Mwiriwe neza Bwana Joel, ubwo butumwa ntimubuhe agaciro ndetse n’uwabwanditse nawe ntabwo azwi, REB ntawe yahaye izo nshingano.
Ikomeza igira iti “Turabashishikariza kujya mugira amakenga mu gihe mubonye ubutumwa nk’ubwo. Urakoze cyane gutanga amakuru kandi ubwire n’undi wese waba uzi wabubonye.”


Abantu bose baributswa kuba maso kuko abatekamutwe bashobora kubamaraho utwabo, amatangazo ajyanye n’akazi ndetse nibigendanye nako bazajya babimenyeshwa n’inzego zibishinzwe.
Izindi nkuru
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()


