Thursday, January 22, 2026

REB yagize icyo ivuga ku matangazo arigucicikana kumbuga nkoranyambaga kubijyanye no kudepoza mu kazi k’ubwarimu

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana emails z’uturere abashaka akazi ko kwigisha bashobora kuba bakoherezaho documents zabo, bityo urujijo rukaba ari rwinshi kuri abo bashaka akazi k’ubwarimu niba koko ayo makuru ari ukuri.

Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter ya Ringuyeneza Paul250, yandikiye REB abaza niba koko ayo makuru arigucicikana ariyo.

Mu magambo ye yagize ati “Ese @REBRwanda,@Rwanda_Edu ko twabonye list ya emails n’Uturere mwaba mwarasohoye imyanya yabarimu bakenewe mudusobanurire?”

REB yamusubije igira iti”Mwiriwe neza, nta matangazo ajyanye n’imyanya mishya aratangazwa. Murakoze”.

Mbere y’ubu butumwa bwa REB hari irindi tangazo ryaje risaba abari kohereza ama documents yabo kuri izo emails ko azateshwa agaciro bitewe n’uko nta tangazo ryigeze risohoka rimenyesha abashaka akazi k’ubwarimu uko bakohereza documents zabo.

Bityo rero abarimu bashaka akazi bakaba bashishikarizwa kudahubukira ayo matangazo kuko igihe nikigera bazabimenyeshwa.

Other posts

Loading

Related Articles

5 COMMENTS

  1. Nukuri birababaje kubona abantu bakuru bakabaye aribo bafasha abantu kuva murujijo
    Ahubwo aribo bakomeje kurubashyiramo
    Kd nka ministeri
    turabashimiye kuba mudatereriyo ahubwo muterwa ishyaka no kudaheza abantu murujijo
    Turabibashimira murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles