Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) bwemeje amakuru y’uko hari gahunda yo kwinjiza mu kazi abarimu bashya 9,418 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakazemezwa nyuma yo gukora no gutsinda neza ibizamini bazahabwa.
Mu bakenewe kwinjizwa mu nshingano guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha, harimo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, bose hamwe bakaba ari abazashyirwa mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB Mugenzi N. Leon, yavuze ko abo barimu bazoherezwa mu turere dutandukanye duherereyemo ibigo by’amashuri byagaragaje ko bifite ibyuho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati: “Buri karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bityo tuzohereza abo barimu mu bigo by’amashuri byabasabye.
Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari dufite itwemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.”
Yongeyeho ko icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.
Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho kandi kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.
Mugenzi yemeza ko mu gihe cya vuba hatangira gahunda yo gushakisha no kwemeza abo barimu binyuze mu gukoresha ibizamini, bityo abazatsinda bagahita boherezwa mu mashuri azaborohera bitewe n’aho baherereye.
Isoko y’inkuru: Imvaho Nshya
Izindi Nkuru
- 🔥 Top 54 Most Profitable YouTube Niches in 2025 (Backed by Viewers & Trends)
- Helping a slow learner requires patience, understanding, and strategies tailored to their developmental level. Below is a comprehensive guide covering what slow learners are, how to identify their needs, and specific, detailed strategies to support them effectively — whether in early childhood, primary, secondary, or even adult learning.
- Smart Classes in Education: Transforming Student Learning in the 21st Century.
- A Smart School of the 21st Century goes beyond traditional education by integrating technology, innovation, and modern pedagogy to create a dynamic, student-centered learning environment. Here are the key characteristics:
- Gusobanukirwa, Kwemeza, Igenzura ry’Ibisuzumabumenyi: Kuki ari ingenzi mu Burezi bwiza
![]()



We real thank your commitment with people with jobless . We wait for you to allow us to apply for these positions.
Uburezi ni umusingi w’Urwanda rwejo hazaza