🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group
Monday, March 9, 2026

U Bufaransa: Abadepite bemeje Itegeko rizamura imyaka ya pansiyo

Abadepite bo mu Bufaransa bemeje umushinga w’itegeko ugamije kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64.

 

Umwanzuro uhuriweho wo kwemeza uyu mushinga w’itegeko wafashwe ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare mu 2023, nyuma y’impaka ndende zari zimaze igihe zihanganisha abadepite.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron avuga ko uyu mushinga w’itegeko ugamije kuzamura igihe abantu bamara bakorera igihugu n’amafaranga igihugu cyatangaga ku bageze mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyuma yo kwemezwa n’abadepite, uyu mushinga w’itegeko ugiye gutangira gusuzumwa na Sena.

Mu Bufaransa hamaze iminsi hari imyigaragambyo y’abamagana iyi gahunda yo kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.

Kuri ubu, u Bufaransa ni bwo bufatira ku myaka mike ku muntu ukeneye kujya muri pansiyo ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ku wa 19 Mutarama mu 2023 abagera kuri miliyoni 1,1 bazamuye ijwi bamagana impinduka ziteganyijwe mu myigaragambyo yari yitabiriwe na benshi, ugereranyije n’abigeze kwitabira imeze nka yo mu 2010.

Abadepite bo mu Bufaransa bemeje Itegeko rizamura imyaka ya pansiyo

Loading

🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group

Related Articles

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

🚀 Join Uburabyo WhatsApp Group 📢 Join Uburabyo WhatsApp Channel 📘 Join Uburabyo Facebook Group