Thursday, January 22, 2026

Uko wakwirinda impanuka zo mu buriri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

 

Uko wakwirinda impanuka zo mu buriri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

ugerageza ubundi buryo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye, bishobora kubongerera ibihe byiza muri icyo gikorwa, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko uburyo bwose (positions) bwiyambazwa mu gukora imibonano mpuzabitsina atari bwiza ku buzima ku buryo hari ubushobora gushyira mu kaga ababuhisemo.

 

Ni ubushakashatsi bwakorewe muri Brésil aho ibyabuvuyemo byasohotse mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku buvuzi cya Advances Urology.

Bwagaragaje ko hari uburyo abantu bashobora gukoramo imibonano mpuzabitsina bikabaviramo ingaruka ku bugabo cyangwa gukomereka kw’imyanya y’ibanga.

Ni ubushakashatsi bwakoze hashingiwe ku mibare y’abagana serivisi eshatu z’ibitaro zakira indembe n’abakeneye ubuvuzi bwihutirwa hagati yo mu mwaka wa 2000 na 2013 mu mujyi wa Campinas uherereye hafi ya Sao Paulo.

Abashakashatsi bibanze ku kumenya uburyo abakora imibonano mpuzabitsina bakoresha kugira ngo bisange akenshi habayeho impanuka yo kubabara ubugabo.

Ni imvune izwiho guherekezwa n’ububabare bukabije, kubyimbirwa cyane, uburwayi buzwi nka “le faux pas du coït”.

Hashingiwe ku byatangajwe n’aba bashakashatsi bo muri Brésil, bavuze ko izo mpanuka zikunze kubaho mu gihe abakora imibonano mpuzabitsina baryamanye umugore ari we uri hasi. Basanze hakunze mu babagana bagize izo mpanuka zo mu buriri, abangana 50% ari icyo kibazo baba bafite.

Ubundi buryo bushobora guteza ibyago cyane byo kuvunika k’ubugabo ndetse bikanangiza ibice by’imyanya myibarukiro y’umugore, ni ubuzwi nka “L’Andromaque” aho umugore aba ari we uri hejuru, umugabo akajya hasi, ku buryo biteza ibyago ku rugero rwa 21% ku bagabo na 29% ku bagore.

Mu gihe mwari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hakagira uhura n’iki kibazo cy’imvune cyangwa ukundi gukomereka, inzobere zitanga inama yo kwihutira kujya kwa muganga ahakirirwa abakeneye ubufasha bwihutirwa mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 12 na 24 kandi nyuma y’aho hakabaho kwifata nibura igihe cy’ibyumweru bitandatu.

Imibare igaragaza ko buri mwaka ku isi abagera kuri 0,6% bapfira cyangwa bagapfa nyuma gato y’icyo gikorwa.Hagaragajwe ko mu gihe cyo gutera akabariro hashobora kuvamo impanuka

Loading

Related Articles

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles