Umuherwe Bill Gates yongeye kugaragaza ko hari ikindi cyorezo gikomeye kigiye kwibasira Isi.
Umuherwe Bill Gates wagiye ubasha guca amarenga yโibyorezo biba byenda kwibasira Isi, yongeye guhishura icyorezo karundura kigiye kwibasira isi mu bihe biri imbere.
Ubwo yari mu kiganiro kizwi nka TED Talk mu 2015, Gates yatanze umuburo ko hari icyorezo cyenda kwibasira isi. Ntiyigeze akomoza ku gihe bizabera ahubwo yavuze ko isi ititeguye kuba yazabasha guhangana nโicyo cyorezo.
Bill Gates yongeye kumvikana avuga ku byโicyorezo gishya agaruka ku cya โBioterrorismโ gishobora kuba kigiye kwibasira Isi.
Interpol isobanura ko Bioterrorism ari โibikorwa byose byo gukwirakwiza ku bushake ibinyabuzima bibi cyangwa se uburozi hagamijwe kugirira nabi cyangwa kwica ikiremwamuntu, inyamaswa cyangwa se ibimera nkโuburyo bwo gutera ubwoba cyangwa guhatiriza inzego za leta nโabaturage ngo bemere ingingo runaka za politike cyangwa izijyanye nโimibereho ku gahato.โ
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, umunyamakuru wโUmwongereza Amol Rajan yabajije Bill Gates icyo abona abantu batari gutekerezaho kandi gishobora kuba kizatsikamira cyane ikiremwamuntu.
Yasubije ko kubera ko โtwatangiye gutekereza cyane ku birebana nโimihindagurikire yโikirere, icyo cyorezo ni bioterrorism, kandi giteye ubwoba.โ
Bill Gates avuga ko iki cyorezo gishingiye ku kuba hajya hakorwa iterabwoba rijyanye no gukwirakwiza ibinyabuzima bibi nโuburozi mu bantu no mu nyamaswa.
Yasobanuye ko Bioterrorism nโibyorezo byose ari kimwe kubera ko bishyira abantu mu kaga bikabavutsa ubuzima.
Uyu muherwe yavuze ko iki cyorezo aho gitaniye nโibindi, ari uko cyo bigoye kucyirinda, akanavuga ko gikomeye na cyane ko abagiteza baba bazi uburyo abantu bashobora gukoresha bacyirinda, ibyo bikabatera kugiteza mu buryo buteguye neza.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC) kivuga ko iyo habayeho gukwirakwiza ibinyabuzima bibi, bishobora kuviramo abantu nโinyamaswa kuremba kandi ibimenyetso bikagaragara mu buryo butandukanye bitewe nโuko udukoko tuba
twinjiye mu mubiri.
Hatangwa urugero nko kuri za vurusi zishobora guca mu ruhu, izica mu myanya yโubuhumekero, cyangwa izo mu rwungano ngogozi.
Mu gihe cyโicyo cyorezo, abantu baba basabwa kwirwanaho ubwabo iminsi myinshi, bakareba uburyo baba baribitseho ibyโibanze nkenerwa nkโibyo kurya, amazi ndetse nโuburyo bwo kubona urumuri.
Bill Gates avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga cyasanze abantu batiteguye, atanga umuburo ko hakwiriye gushorwa imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu bazajye babasha gutahura niba hari ibitero bijyanye na โbioterrorismโ bibasatiriye.
Avuga ko atewe impungenge no kubona isi ititeguye neza nkโuko atekereza byagakwiye kuba bimeze.
![]()


