๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group
Saturday, June 6, 2026

Umuherwe Bill Gates yongeye kugaragaza ko hari ikindi cyorezo gikomeye kigiye kwibasira Isi.

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group

Umuherwe Bill Gates yongeye kugaragaza ko hari ikindi cyorezo gikomeye kigiye kwibasira Isi.

 

Umuherwe Bill Gates wagiye ubasha guca amarenga yโ€™ibyorezo biba byenda kwibasira Isi, yongeye guhishura icyorezo karundura kigiye kwibasira isi mu bihe biri imbere.

Ubwo yari mu kiganiro kizwi nka TED Talk mu 2015, Gates yatanze umuburo ko hari icyorezo cyenda kwibasira isi. Ntiyigeze akomoza ku gihe bizabera ahubwo yavuze ko isi ititeguye kuba yazabasha guhangana nโ€™icyo cyorezo.

Bill Gates yongeye kumvikana avuga ku byโ€™icyorezo gishya agaruka ku cya โ€œBioterrorismโ€ gishobora kuba kigiye kwibasira Isi.

Interpol isobanura ko Bioterrorism ari โ€œibikorwa byose byo gukwirakwiza ku bushake ibinyabuzima bibi cyangwa se uburozi hagamijwe kugirira nabi cyangwa kwica ikiremwamuntu, inyamaswa cyangwa se ibimera nkโ€™uburyo bwo gutera ubwoba cyangwa guhatiriza inzego za leta nโ€™abaturage ngo bemere ingingo runaka za politike cyangwa izijyanye nโ€™imibereho ku gahato.โ€

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, umunyamakuru wโ€™Umwongereza Amol Rajan yabajije Bill Gates icyo abona abantu batari gutekerezaho kandi gishobora kuba kizatsikamira cyane ikiremwamuntu.

Yasubije ko kubera ko โ€œtwatangiye gutekereza cyane ku birebana nโ€™imihindagurikire yโ€™ikirere, icyo cyorezo ni bioterrorism, kandi giteye ubwoba.โ€

Bill Gates avuga ko iki cyorezo gishingiye ku kuba hajya hakorwa iterabwoba rijyanye no gukwirakwiza ibinyabuzima bibi nโ€™uburozi mu bantu no mu nyamaswa.

Yasobanuye ko Bioterrorism nโ€™ibyorezo byose ari kimwe kubera ko bishyira abantu mu kaga bikabavutsa ubuzima.

Uyu muherwe yavuze ko iki cyorezo aho gitaniye nโ€™ibindi, ari uko cyo bigoye kucyirinda, akanavuga ko gikomeye na cyane ko abagiteza baba bazi uburyo abantu bashobora gukoresha bacyirinda, ibyo bikabatera kugiteza mu buryo buteguye neza.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC) kivuga ko iyo habayeho gukwirakwiza ibinyabuzima bibi, bishobora kuviramo abantu nโ€™inyamaswa kuremba kandi ibimenyetso bikagaragara mu buryo butandukanye bitewe nโ€™uko udukoko tuba
twinjiye mu mubiri.

Hatangwa urugero nko kuri za vurusi zishobora guca mu ruhu, izica mu myanya yโ€™ubuhumekero, cyangwa izo mu rwungano ngogozi.

Mu gihe cyโ€™icyo cyorezo, abantu baba basabwa kwirwanaho ubwabo iminsi myinshi, bakareba uburyo baba baribitseho ibyโ€™ibanze nkenerwa nkโ€™ibyo kurya, amazi ndetse nโ€™uburyo bwo kubona urumuri.

Bill Gates avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga cyasanze abantu batiteguye, atanga umuburo ko hakwiriye gushorwa imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu bazajye babasha gutahura niba hari ibitero bijyanye na โ€˜bioterrorismโ€™ bibasatiriye.

Avuga ko atewe impungenge no kubona isi ititeguye neza nkโ€™uko atekereza byagakwiye kuba bimeze.

Loading

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group

Related Articles

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group