Abanyeshuri basaga 70 bo mu Ndangaburezi barwariye rimwe
Abanyeshuri 72 bo muri GS Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, barware rimwe, ubuyobozi bwโAkarere buvuga ko iyi ndwara atari icyorezo ahubwo ari ibicurane byandura kandi bivurwa bigakira.
Ni indwara yatangiye kugaragara kuri aba banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi ibiri ishize.
Bamwe muri abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye twasanze bari mu busitani bwโIkigo Nderabuzima cya Kibingo,ย ย baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe zโikigo Nderabuzima, bategereje ko babageraho bakavurwa.
Aba boseย bavuga ko bafashwe bababara umutwe cyane, umugongo, bafite umuriro umubiri wose bituma bagacika intege.
Umwe yagize ati:ย โHabanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.โ
Undi munyeshuri avuga ko batewe impungenge ko hatagize igikorwa abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo bashobora kwandura.
Ati:ย โAbanduye bose bahawe amahirwe yo kujya kwa Muganga ubu twese turimo kwivuza dutegereje ibisubizo.โ
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yโabaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye atari icyorezo, ahubwo ko ari ibicurane bisanzwe.
Ati:ย โAba banyeshuri bafite ibimenyetso bya Grippe byo gufungana binyuze mu nzira yโubuhumekero, nta kindi kibazoย kidasanzwe.โ
Mukangenzi avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri iki Kigo cyโIndangaburezi, harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo ni ibisanzwe ibicurane birandura.
Cyakora ubwo twageraga mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo, twahasanze nโabandi banyeshuri biga muri APPARUDE na bo bataka kimwe nโibyo bagenzi babo bo mu Ndangaburezi bavuga.
Nubwo iyi ndwara isa nโihangayikishije aba banyeshuri, ariko mu minsi ishize Umuyobozi wโIshami rishinzwe gukurikirana indwara yโibicurane muri RBC, Drย Mucunguzi Hugues yavuze ko ibicurane biriho bidafite aho bihuriye nโIcyorezo cya COVID 19, ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba nka Guma mu rugo
![]()


