๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group
Friday, May 1, 2026

Abanyeshuri basaga 70 bo mu Ndangaburezi barwariye rimwe

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group

 

Abanyeshuri basaga 70 bo mu Ndangaburezi barwariye rimwe

Abanyeshuri 72 bo muri GS Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, barware rimwe, ubuyobozi bwโ€™Akarere buvuga ko iyi ndwara atari icyorezo ahubwo ari ibicurane byandura kandi bivurwa bigakira.

 

 

Ni indwara yatangiye kugaragara kuri aba banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi ibiri ishize.

Bamwe muri abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye twasanze bari mu busitani bwโ€™Ikigo Nderabuzima cya Kibingo,ย ย  baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe zโ€™ikigo Nderabuzima, bategereje ko babageraho bakavurwa.

 

 

Aba boseย  bavuga ko bafashwe bababara umutwe cyane, umugongo, bafite umuriro umubiri wose bituma bagacika intege.

Umwe yagize ati:ย โ€œHabanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.โ€

 

 

 

Undi munyeshuri avuga ko batewe impungenge ko hatagize igikorwa abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo bashobora kwandura.

Ati:ย โ€œAbanduye bose bahawe amahirwe yo kujya kwa Muganga ubu twese turimo kwivuza dutegereje ibisubizo.โ€

 

 

 

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yโ€™abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye atari icyorezo, ahubwo ko ari ibicurane bisanzwe.

 

 

Ati:ย โ€œAba banyeshuri bafite ibimenyetso bya Grippe byo gufungana binyuze mu nzira yโ€™ubuhumekero, nta kindi kibazoย  kidasanzwe.โ€

Mukangenzi avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri iki Kigo cyโ€™Indangaburezi, harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo ni ibisanzwe ibicurane birandura.

 

 

 

Cyakora ubwo twageraga mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo, twahasanze nโ€™abandi banyeshuri biga muri APPARUDE na bo bataka kimwe nโ€™ibyo bagenzi babo bo mu Ndangaburezi bavuga.

 

 

Nubwo iyi ndwara isa nโ€™ihangayikishije aba banyeshuri, ariko mu minsi ishize Umuyobozi wโ€™Ishami rishinzwe gukurikirana indwara yโ€™ibicurane muri RBC, Drย  Mucunguzi Hugues yavuze ko ibicurane biriho bidafite aho bihuriye nโ€™Icyorezo cya COVID 19, ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba nka Guma mu rugo

 

 

Loading

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group

Related Articles

[td_block_social_counter facebook="tagdiv" twitter="tagdivofficial" youtube="tagdiv" style="style8 td-social-boxed td-social-font-icons" tdc_css="eyJhbGwiOnsibWFyZ2luLWJvdHRvbSI6IjM4IiwiZGlzcGxheSI6IiJ9LCJwb3J0cmFpdCI6eyJtYXJnaW4tYm90dG9tIjoiMzAiLCJkaXNwbGF5IjoiIn0sInBvcnRyYWl0X21heF93aWR0aCI6MTAxOCwicG9ydHJhaXRfbWluX3dpZHRoIjo3Njh9" custom_title="Stay Connected" block_template_id="td_block_template_8" f_header_font_family="712" f_header_font_transform="uppercase" f_header_font_weight="500" f_header_font_size="17" border_color="#dd3333"]
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

๐Ÿš€ Join Uburabyo WhatsApp Group ๐Ÿ“ข Join Uburabyo WhatsApp Channel ๐Ÿ“˜ Join Uburabyo Facebook Group