
Amahirwe yo kwiga muri UTAB yongeye yashyizwe hanze ku bashaka gutangira amasomo muri April 2023
Kaminuza ya UTAB ni imwe muri Kaminuza nziza ndetse zigezweho hano mu Rwanda dore ko itanga amasomo atandukanye arimo nโUburezi.Kuri ubu abantu bashaka kwiga muri iyi Kaminuza bakinguriwe imiryango bashyirirwaho uburyo bwo kwiyandikisha nkโuko bisanzwe.
Mu itangazo rirerire basohoye, ubuyobozi bwโiri shuri , bwagaragaje ko gahunda yo gutangira kwiyandisha kubanyeshuri bashaka kwiga muri gahunda yโibiruhuko cyangwa se โHoliday Programโ yatangiye bavuga ko aya mahirwe yo kwiyandikisha kubashaka kwiga muri iyi gahunda ya โHoliday Programโ azarangira tariki 2/4/2023 saa sita zโijoro.
Bagize bati:โ University Of Technology and Arts Of Byumba ( UTAB), iramenyesha abifuza kuyigamo muri gahunda yโibiruhuko (Holiday Program) ko kwiyandikisha byatangiye bikazarangira ku itariki 2/4/2023 saa sita zโijoro.Abarimu nโabandi bakora mu mashuri abanza nโayisumbuye ndetse nโandi babyifuza bose barararitswe.Amasomo azatangira ku itariki 3/4/2023
Kugira ngo usaba yemererwe kwiga agomba kuba afite impamyabumenyi yโamashuri yisumbuye,akaba yaratsinze nibura amasomo 2 yโingenzi (Two Prencipal Passes in core subjects). Ibindi bisabwa murabisanga ku rubuga rwa UTAB www.utab.ac.rwโ.
Hasi kuri iri tangazo bakomeje bagaraga neza amasomo aboneka muri UTAB nkโuko twabiberetse kurupapuro rwโubutumire (Itangaz0) rwasohowe nโubuyobozi bwa UTAB ndetse nโandi makuru ajyanye nโitangazo.


UTAB-Registration-requirements-and-programs-updated-ok
![]()



