Ibintu 5 zitera kwiyongera bikabije ibiro ku bana bato
Umubyibuho ukabije mu bana bato, muri iki gihe bitewe naho iterambere rigeze ndetse nโimirire, usanga biri kwiyongera cyane ku rugero rwo hejuru.
Muri rusange nubwo bizwi ko kurya ibiryo bibi, byuzuyemo amavuta menshi no kwicara igihe kirekire ari bimwe mu byongera ibiro cyane, gusa mu bana usanga atariko bimeze.
Nubwo benshi bifuza kubona no kugira abana babyibushye, gusa iyo uyu mubyibuho ukabije (obesity) bishobora gutera ingaruka nyinshi mu gihe bakuze, kuko nibwo batangira kwibasirwa nโindwara zifata abakuze babyibushye bidasanzwe nkโindwara zโumutima, imitsi naย diyabete.
Ese mu bana ni iki gituma ibiro byiyongera mu buryo bukabije?
Impamvu zitera umubyibuho ukabije mu bana bato
-
Akoko nโizindi ndwara
Ku mwanya wa mbere mu bishobora gutera umubyibuho ukabije mu bana bato haza akoko (genetics). Nubwo atari buri gihe, gusa ababyeyi babyibushye bikabije bakunze kubyara abana babyibushye bikabije. Kuko usanga bitewe nuko ababyeyi babyibushye babaho (uko barya, uko bitwara mu buzima) ari nako abana babyaye bakomeza kubaho.
-
Kuryama bitinze cyane
Gutinda kuryama nijoro ku bana bato, bihindura cyane uruhererekane rwo kuryama no kubyuka mu bwonko. Iyo ibi bihindutse biri mu bitera kwiyongera ibiro cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko uko umwana akererwa isaha imwe kuryama, ariko BMI (Body Mass Index) yiyongera.
-
Kurya cyane ibirimo isukari nyinshi

Iyo utekereje bombo, biscuit, fanta, ice cream cg ibindi biryohera akenshi ubisanisha nโumwana muto. Nubwo bikundwa nโabana benshi, gusa nkโumubyeyi ni byiza gushaka uko wagabanya ibyo kunywa nโibyo kurya byongerwamo isukari cyane ku mwana muto. Kugira ngo bimufashe kwirinda kwiyongera ibiro bikabije.
-
Kuryama igihe gito
Umwana uryama utinze kimwe no kuryama igihe gito, byose bishobora kongera ibiro cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana baryama amasaha ahagije bibarinda kwiyongera cyane ibiro bitajyanye nโuburebure bwabo kurusha abana baryama amasaha macye.
Umwana wese utarageza imyaka 5 agomba kuryama byibuze amasaha 10.
-
Kudafata ifunguro rya mu gitondo
Iri funguro uretse kuba ingenzi mu bakuru, mu bana bato ni akarusho. Kubera kubyuka benshi bajya kwiga cg ababyeyi bakabyuka bajya ku kazi, benshi bakunze kwirengagiza ifunguro rya mu gitondo.
Kudafata ifunguro rya mu gitondo bishobora gutuma ibiro byiyongera mu buryo bukabije bitewe no kuryagagura nyuma yaho.
Ibyafasha umwana wawe kugira ibiro bingana nโuko areshya bityo bikamurinda kugira umubyibuho ukabije (obesity)
- Gerageza kugabanya ibibonekamo amasukari umuha nka biscuit, ice cream, bombo, imitobe itunganyirizwa mu nganda kimwe na za cakes
- Koresha uko ushoboye umwana ajye afata ifunguro rya mu gitondo
- Murinde ibyo kurya bibonekamo amavuta menshi kandi bikaranze cyane (nkโamafiriti, nโimigati irimo inyama ya burger)
- Gaburira umwana wawe imboga nyinshi nโimbuto zihagije
- Gerageza kurinda umwana wawe telephone, television nโibindi bituma yicara cyane, ahubwo umushishikariza udukino dutuma agenda cyane.
![]()


